HASA would like to take this opportunity to congratulate our marvelous Program Director, Jeanne Uwizeyimana, on her recent graduation from Mount Kenya University-Rwanda, with a Master’s Degree in Public Health. Jeanne has worked tirelessly for individuals with podoconiosis in Rwanda, and with HASA since the very beginning in 2009. She started as our public relations manager, then became our health educator, and now oversees all HASA operations as Program Director. We are blessed to have Jeanne on our team, and we are very, very proud of her. Jeanne is pictured below with HASA founder and CEO, Dr. Tonya Huston.……………………..
HASA irashaka gufata uyu mwanya wo gushimira no kwifuriza amahirwe masa Umuyobozi w’Ibikorwa byacu w’igitangaza, Jeanne Uwizeyimana, ku gikorwa aherutse kugeraho cyo gusoza amasomo muri Mount Kenya University–Rwanda, aho yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu Bumenyi bw’Ubuzima rusange (Public Health).
Jeanne yakoze urugendo rutoroshye, yitangira cyane abantu bafite indwara ya podoconiosis mu Rwanda, ndetse anatangira gukorana na HASA kuva mu ntangiriro zayo mu 2009. Yatangiye ari umuyobozi ushinzwe itangazabikorwa, nyuma aba umutoza mu bijyanye n’ubuzima, none ubu ni we uyobora ibikorwa byose bya HASA nk’Umuyobozi w’Ibikorwa.
Dufite umugisha wo kugira Jeanne mu itsinda ryacu, kandi turamwishimiye cyane, cyane.
Ifoto ibumoso iriho Jeanne hamwe na Dr. Tonya Huston, washinze HASA akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo.